Umuhanzi ndetse n’umunyamakuru uzwi cyane ku izina rya Yago Pondat, amazina ye bwite ni Nyarwaya Innocent, arimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro byo muri Uganda aho asigaye atuye, nyuma yo gukora impanuka ikomeye y’imodoka.
Amakuru y’iyi mpanuka yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, aho umwe mu bagize umuryango we wa hafi ari we uri kuzikoresha muri ibi bihe. Uwo witwa Nyemazi, yavuze ko nubwo impanuka yari ikomeye ishobora no kumuhitana, Yago yarokotse ku bw’amahirwe, ashimira Imana yamurinze.
Ni impanuka yabaye ku wa 17 Mata 2026, ikangiza bikomeye imodoka uyu muhanzi yari arimo, ibintu byateye impungenge abafana be n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Instagram rwa Yago, Nyemazi yasabye abakunzi be n’inshuti kumusengera kugira ngo akire vuba. Yagaragaje kandi ko ari mu bitaro, aho akomeje guhabwa ubuvuzi bukenewe.

Amashusho yasohotse mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Mata 2026, yerekana Yago ari ku buriri bwo mu bitaro, ari kwitabwaho n’abaganga, ibintu byakoze ku mitima ya benshi mu bamukurikira.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku bijyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze neza, ariko abo mu muryango we bakomeje gutanga icyizere ko ari kugenda yitabwaho uko bikwiye.
Abakunzi ba Yago Pondat bakomeje kumwifuriza gukira vuba, mu gihe benshi bagaragaza ko bamuri inyuma muri ibi bihe bikomeye arimo kunyuramo.

