Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe 2026, mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habaye inkuru yatunguye benshi ubwo umugore wari ugiye gushyingurwa yagaragazaga ibimenyetso by’ubuzima agejejwe ku irimbi.
Byabereye mu Kagari ka Kinyana, aho uwo mugore w’imyaka 36 yari amaze umunsi umwe yitabye Imana nk’uko byari byatangajwe n’umuryango we. Umurambo we wari wamaze gushyirwa mu isanduku, ndetse abaturage baraye ku kiriyo bamutegereje kumushyingura.
Mu gihe cyo kumugeza ku mva ahagana saa munani z’amanywa, musaza we yasabye ko babanza gufungura isanduku kugira ngo amusezere bwa nyuma. Ubwo bayifunguraga, ngo babonye asa n’ufite ubuzima, bituma bahita bahamagara imbangukiragutabara.
Abaturage bari aho bavuga ko byari ibintu bitangaje cyane, bamwe bakemeza ko yazutse, abandi bagakeka ko ashobora kuba yari yashizemo umwuka ariko atarapfa burundu.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Ni ubwa mbere tubonye ibintu nk’ibi. Twari twararanye ku kiriyo, bucyeye tujya kumushyingura, tugeze ku irimbi bavuga ko yazutse.”
Uwo mugore yahise ajyanwa ku Bitaro bya Rwamagana, ariko amakuru avuga ko agezeyo yahise yitaba Imana burundu.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Nshizirungu Placide, yatangaje ko urupfu rw’umuntu rugomba kwemezwa n’umuganga ubifitiye ububasha, cyane cyane iyo hari ugushidikanya ku buryo yapfuyemo. Yavuze ko iyo umuntu apfiriye hanze y’ivuriro, bigorana gusobanura neza icyabaye hatabayeho isuzuma rya gihanga.
Yagize ati:
“Mu buryo bwa gihanga, urupfu rwemezwa n’umuganga. Iyo hari ugushidikanya, ni ngombwa kwegera abaganga bakabisuzuma.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishari ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo. Haracyategerejwe ibisobanuro birambuye ku cyaba cyarateye uru rujijo rwateye impagarara mu baturage.
Niharamuka habonetse andi makuru mashya kuri iyi nkuru, tuzakomeza kuyabagezaho.

