Umunyarwenya Shema pattyno uri mu bakunzwe n’abatari bacye kubera uruhare yagize mu guteza imbere no gukundisha abanyarwanda filime z’urwenya we na bagenzi banana mu itsinda batangiye igikorwa cyo gutembera ibice bitandukanye by’igihugu mu Buryo bwihariye kuko bo bagenda n’amaguru.

Mu rugendo rwambere pattyno n’itsinda rigizwe n’abavandimwe be gringo Kembo na Olomide hamwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru benno view bakoze bavuye mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere Ka Huye ni urugendo rwabatwaye iminsi aho bagendaga bereka abakunzi babo ibyiza bitatse u Rwanda mu Buryo bwa live mu duce twose bageragamo ni igikorwa batangije nyuma yuko rurangiranwa mu gukora ama live ishow speed agereye mu Rwanda.

Mu kiganiro na twagiranye yadutangarijeko Kurubu batangiye kwitegura kujya mu karere Ka Rubavu kamwe mu turere tuzwiho kugira abaturage bakunda ibirori doreko n’ikiyaga cya Kivu baturiye kiri mu bibibafashamo, gusa yaba pattyno ndetse nabo babana mu itsinda rye ntanumwe wigeze ashyira umucyo ku munsi nyirizina bazatangiriraho urwo rugendo ndetse niminsi ruzamara.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru benno view ni umwe mu bamaze kwigarurira imitima y’abanyamuziki kubera uburyo akunze guseruka ku rubyiniro atandukanye n’abandi ni umwe mu bizina rikomeye uzajya akorana Uru rugendo na pattyno yabwiye kigalishows ko mu bintu bimushimisha ari ukubona abantu bafashanya ni mugihe mu byamamare byo mu Rwanda bishinjwa kuba ba nyamwigendaho.

Ubu buryo bwo gutembera n’amaguru ababuzi neza bahamya ko bufasha abari gutembera kumenya ahantu neza bikaba nuburyo bwiza bwo gukora imyitozo ngororamubiri gusa Kandi bikaba ibindi bindi ku byamamare kuko bibafasha gusabana n’abakunzi babo mu bice baba bagezemo ntago umunsi nyirizina Uru rugendo ruzaberaho uramenyekana gusa nibamara kubyanzura kigalishows tuzawubagezaho.

