Umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, Papa Cyangwe, yigeze gutangaza ko akiri muto yagiraga inzozi zo kuzashaka umuramyi w’icyamamare Gaby Kamanzi.
Nk’uko yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru MIE Empire, Papa Cyangwe yavuze ko kuva kera yakundaga cyane ibihangano bya Gaby Kamanzi, cyane cyane indirimbo ye yamenyekanye mu mwaka wa 2007 yitwa “Amahoro”, yamukoze ku mutima akumva umunsi umwe yazamurongora.

Yavuze ko icyo gihe yari afite intego yo kuzashaka umuhanzikazi wubatse izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Gusa ngo ubuzima bwaje kumuhindurira icyerekezo, kuko yaje gutungurwa no gutera inda undi mukobwa, ibintu byatumye ubuzima bwe buhinduka atagishoboye gukurikira ya nzozi zo kurongora Gaby Kamanzi.

Papa Cyangwe yavuze ko kugeza ubu atarashaka, nubwo inzozi ze zo mu bwana zitagezweho. Yongeyeho ko Gaby Kamanzi ari umwe mu bahanzi b’abagore bubashywe kandi bakuze mu muziki wo kuramya, ndetse ko yamufataga nk’umuntu w’intangarugero.
Ibi byatangaje bamwe mu bakunzi b’umuziki, cyane ko byagaragaje uruhande rundi rw’ubuzima bwa Papa Cyangwe benshi batari bazi.
