Umukinnyi wa filime nyarwanda Clapton Kibonge yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi, yambika impeta y’urukundo umugore we, Ntambara Jacky, amusaba ko yazamubera uwe iteka ryose.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026, mu birori byari byiganjemo ibyishimo n’amarangamutima menshi. Nubwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu 2018, bagasangira ubuzima ndetse bakaba bafitanye abana batatu, Clapton yongeye kumusaba mu buryo bwihariye, agaragaza ko urukundo rwabo rukomeje gukura no gushimangira isezerano ryabo.
Mu gikorwa cyari cyateguwe mu buryo bwatunguranye, abana babo na bo bari babigizemo uruhare. Umwe yari afite icyapa cyanditseho amagambo agira ati: “Mama, imyaka 8 ishize wavuze yego ku rukundo.” Umukobwa wabo mukuru we yari afite ibindi byapa bibiri bigira biti: “Ubu uravuga yego iteka?” — ibintu byakoze ku mutima wa Ntambara Jacky, wahise yemera atazuyaje, na we amwambika impeta y’urudashira.
Igihe cyo kuzuza imihango y’ubukwe
Mu minsi yashize, Clapton na Jacky bari batangaje ko bagiye kuzuza imihango y’ubukwe yari isigaye kubera ubushobozi butari buhagije mu gihe basezeranaga mu mategeko.

Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026. Nyuma yaho bazasezerana imbere y’Imana muri Gasinga Miracle Center i Rwempasha, basoze urugendo rwabo rw’urukundo mu buryo bwuzuye.
Clapton Kibonge yigeze kuvuga ko mu 2018 yahisemo kubanza gusezerana imbere y’amategeko kuko ari bwo bushobozi yari afite, ariko ko inzozi ze zari ukuzasoza indi mihango yose y’umuco n’iy’idini uko bikwiye.

Urukundo rwabyaye imbuto
Nyuma yo gusezerana, aba bombi bibarutse imfura yabo nyuma y’igihe gito. Mu 2022 bibarutse ubuheta, naho mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu. Ubu ni umuryango w’abana batatu, ukomeje kubakira ku rukundo n’ubwizerane.
Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bikorwa bitandukanye. Azwi cyane muri filime na series nka Seburikoko, Umuturanyi, ndetse na Mugisha na Rusine.

Iki gikorwa cyo kongera kwambikana impeta nyuma y’imyaka umunani basezeranye, cyabaye ikimenyetso cy’uko urukundo rutagendera ku mihango gusa, ahubwo ruba rushingiye ku bwitange, kwihangana no gukomezanya mu bihe byose.
