Umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Isimbi Noeline, wahoze akoresha izina rya Lex Luv mu bikorwa bya pornographie yakoreraga hanze y’u Rwanda, yatangaje ko amaze igihe gito agarutse iwabo atarongera gukora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Isimbi yamamaye ku mbuga nkoranyambaga no mu mahanga kubera amashusho yakoraga mu rwego rwa filime z’abakuze. Mu bihe byashize yigeze no kugerageza kwiyamamariza irushanwa rya Miss Rwanda, ariko birangira ataryitabiriye. Nyuma yaho, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye ubusa, ibintu byateje impaka ndende mu baturage ndetse binamugiraho ingaruka mu mategeko, bituma ava mu gihugu.

Yamaze imyaka irenga itandatu aba mu mahanga aza mu Rwanda igihe gito , avuye aho yakoreraga uwo mwuga. Agarutse mu Rwanda, yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhindura ubuzima bwe no kubanza kwiyitaho.
Mu kiganiro aherutse gutanga aho yagikoreye kuri TV imwe ikorera kuri murandasi, Isimbi yavuze ko kuva yagera mu Rwanda atarongera gusambana na rimwe, ndetse agaragaza ko yiyemeje kwitwara neza mu mibereho ye mishya , nubwo gusambana abyita akazi kandi ngo kamutunze kuko aba akoresha urugingo rwe. Yongeyeho ko mu gihe kizaza, naramuka akeneye umukunzi, azagura abasore bigurisha bakamukorera akazimu buryo bwisanzuye.

Amagambo ye yakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo guhindura ubuzima bwe, mu gihe abandi bagaragaje ko amateka ye azakomeza kumugiraho ingaruka mu muryango nyarwanda nk’uko nawe yavuze agira ati” erega wiha akabanga iyo uri ku ivuko”.
Kwamamaza no kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kuba imwe mu nzira zituma abantu bamenyekana vuba, ariko nanone bigakurura impaka zikomeye ku mibereho n’indangagaciro z’umuryango.


Uyu mukobwa kuki batamufunga kandi ari murwanda?
None yakoze iki? Kwambara ubusa?