Umukinnyi wa filime n’umuyobozi w’imishinga itandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, Cowboy Meek, agiye kongera kugaragara mu bikorwa bishya bya filime byitezwe cyane mu mwaka wa 2026, aho azaba agaragara muri filime ebyiri nshya zamaze gufatwa amashusho (shooting).
Filime ya mbere izatangira umwaka wa 2026 ni Nyashi After Class, ikaba ari yo filime ya mbere Meek azagaragaramo muri uwo mwaka mushya. Iyi filime bivugwa ko ifite inkuru ikomeye ishingiye ku buzima bwo nyuma y’ishuri, ikaba yarafashwe mu buryo bugezweho.
Nyuma yayo, Cowboy Meek azongera kugaragara no muri season nshya yitwa 2 Hours With My Ex, nayo ikaba yarangije gufatwa, ikaba itegerejweho byinshi n’abakunzi ba filime by’umwihariko abishimira inkuru zishingiye ku rukundo n’amateka y’abahoze bakundana.
Cowboy Meek, umwe mu bazamuye ABA Star bakomeye
Cowboy Meek azwi kandi nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura no kuzana ABA Star bakomeye mu Rwanda, barimo Tessy Kayonga, Nickyber1 n’abandi batandukanye bagize izina mu myidagaduro nyarwanda.
Uretse kugaragara muri filime, Meek akomeje no gukora ku mishinga ye bwite, harimo project yitwa Date With Me, ishobora no kuzagaragaramo umukobwa we ufite imyaka 9, ibintu byatunguye benshi ariko bikagaragaza uburyo Meek ashishikajwe no guha amahirwe impano zikiri nto.
Imishinga n’akazi gakomeye yagiye akora
Cowboy Meek afite amateka akomeye mu gukora no kuyobora filime n’imishinga y’amashusho. Mu bikorwa yagiye agaragaramo harimo:
Igeno Ryanjye Ya Zacu
The Last Call ya Meek Entertainment
Move ya BHM,Miseke Igoroye ya BHM
Inkozi y’Ikibi ya Mavete.
Yanayoboye filime The Last Call, anakorera MBA Custom Design muri City Mad 2021. Mu mwaka wa 2012, yayoboye amashusho ndetse anandika script ya video y’indirimbo Wambeshye ya Afro Jiggy.

Yanayoboye kandi filime zirimo Ubuzima Bw’Isezerano na Ubuzima Bwanjye, zagaragaje ubushobozi bwe mu kuyobora inkuru zishingiye ku buzima busanzwe bw’abantu.
Icyizere cyo gukomeza guteza imbere sinema nyarwanda
Kugaragara kwa Cowboy Meek muri izi filime nshya ziteganyijwe mu 2026 bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo guteza imbere sinema nyarwanda, by’umwihariko mu guhuza impano nshya n’izimaze kumenyekana.
Abakunzi ba filime n’abakurikira ibikorwa bye bakomeje gutegereza kureba uko izi filime zizitwara ndetse n’uruhare azazigiramo muri uyu mwaka mushya w’imyidagaduro.

