Bujumbura, 12 Mutarama 2026 – Umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Madamu Angeline Ndayishimiye, yizihije isabukuru y’imyaka 50 avutse, asangiza abamukurikira ubutumwa bwuje ishimwe, gushimira Imana n’abamubaye hafi mu rugendo rw’ubuzima bwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Madamu Angeline Ndayishimiye yatangaje ko iyi sabukuru imusigiye isomo rikomeye ryo gushima Imana ku buzima, imigisha n’ibigeragezo byose yanyuzemo mu myaka 50 ishize.“Ku wa 12 Mutarama 2026, nishimiye kuzuza imyaka 50 y’ubuzima bwanjye mfite ishimwe rikomeye.
Ndashimira Imana ku munsi ku munsi, ku migisha yose n’abantu b’ingenzi bangose,” ni ko yanditse.Yagaragaje ko iyi myaka 50 imubereye urugendo rurerure rwaranzwe no kwiga, kwiyungura ubumenyi, kugerwaho n’ibyishimo byinshi ndetse no gutsinda ibibazo bitandukanye, byose abifata nk’impano ikomeye y’Imana.
Ashimira by’umwihariko Perezida Ndayishimiye n’umuryangoMu butumwa bwe, Umugore wa Perezida w’u Burundi yashimiye by’umwihariko umugabo we, Nyakubahwa Jenerali Majoro Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, amugaragaza nk’umufasha n’inkingi ikomeye mu buzima bwe bwite no mu nshingano ze.“Ndashimira cyane umugabo wanjye, abana banjye n’umuryango wanjye bose, bagiye bambera hafi mu bihe byose.

Urukundo n’inkunga byanyu byahinduye ubuzima bwanjye mu buryo ntagereranywa,” yakomeje atangaza.Yongeye gushimira abantu bose bagendanye na we muri uru rugendo rw’imyaka 50, baba inshuti, abo bakorana n’abandi bose bagize uruhare mu kumushyigikira no kumwubaka.
Ubutumwa bwakiriwe neza n’abamukurikiraUbutumwa bwa Madamu Angeline Ndayishimiye bwakiriwe neza n’abantu benshi bo mu Burundi no hanze yabwo, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa n’abaturage basanzwe, bagaragaje ibyishimo n’imitima yo kumwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwe n’inshingano akomeje.
Abenshi bagaragaje ko uyu munsi ari umwanya wo kuzirikana ku ndangagaciro z’umuryango, ukwemera n’ubuyobozi bushingiye ku gaciro ka muntu, indangagaciro Madamu Angeline Ndayishimiye azwiho mu bikorwa bye byo gufasha abagore n’abana.
Isabukuru ifite igisobanuro kirenze kwizihiza imyakaIsabukuru y’imyaka 50 ya Madamu Angeline Ndayishimiye ibaye umwanya wo kongera gushimira Imana, kwibuka urugendo rw’ubuzima n’imirimo ye igamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abagore n’urubyiruko.
Nk’Umugore wa Perezida, akomeje kuba ikitegererezo cy’ubuyobozi bufite umutima wa kibyeyi, bushingiye ku rukundo, ubumwe n’iterambere rirambye.


