Mu Mudugudu wa Muhavu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo, mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Pasiteri Iradukunda Elie wo mu itorero EMLR Conference ya Kigali, witabye Imana arohamye mu Kiyaga cya Kivu aho yari yagiye koga.
Nk’uko byemejwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, Pasiteri Iradukunda Elie, wari ufite imyaka 31 y’amavuko, yari akiri ingaragu, akaba yari asanzwe atuye muri aka gace. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya,arinayo ducyesha iyinkuru, Niyibigira Joseph, umuturanyi wa nyakwigendera akaba n’umukuru w’Isibo Isheja mu Mudugudu wa Muhavu, yavuze ko ari we wageze bwa mbere aho pasiteri yarohamye. Yasobanuye ko nyakwigendera yahageze mu ma saa tatu n’igice z’igitondo aje koga, mu gihe we yahageze mu ma saa tanu n’igice z’amanywa na we aje koga.
Yagize ati: “Twari tumuzi nk’umuntu wakundaga koga ariko akabikora ajyanye n’abandi. Uwo munsi byabaye bitandukanye kuko yagiye wenyine.”
Niyibigira yavuze ko Pasiteri Iradukunda Elie yari asanzwe ajyana n’umusore w’imyaka igera kuri 20 wamufashaga mu rugo, akora ataha iwabo. Ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, bombi bari bajyanye koga mu Kivu baratahana, bananyura imbere y’uyu Mutwarasibo. Icyo gihe pasiteri yamubwiye ko arwaye malariya, anafata imiti yayo.
Yakomeje agira ati: “Ku wa Gatatu mu gitondo, pasiteri atagiye ku kazi, yahamagaye umukozi we amubwira ko ataza kuko agiye kwivuza malariya ku bitaro bya Kibogora.
Uwo musore na we yamusubije ko yumvaga arwaye, agiye kwivuza kuri poste de santé ya Mubuga.”
Nyuma y’aho, Pasiteri Iradukunda Elie yahamagaye umukozi mugenzi we bakoranaga witwa Mukamunana, amubwira ko agiye kwivuza i Kibogora ariko abanje guca ku Kivu koga.
Mukamunana yamugiriye inama yo kutajyayo wenyine, aramuburira, ariko pasiteri arabyanga aragenda.
Niyibigira Joseph avuga ko ubusanzwe pasiteri yajyaga koga mu gice kizwi nko ku Kavange, anyuze ku nzira nyabagendwa icaho mu Mudugudu wa Muhavu, ajyanye n’uwo mukozi we. Icyo gihe ariko, yanyuze indi nzira ikikira inkengero z’ikiyaga, inyura ahitwa mu Ntobwe, mu Mudugudu wa Ruhingo, agenda wenyine.
Abonye arimo anyura ku barobyi barobaga, bamubajije niba aje kubagurira isambaza, arabahakanira akomeza ajya koga, nta muntu bari kumwe.
Uyu Mutwarasibo yavuze ko ubwo yari asoje gusarura ibishyimbo iwe, mu ma saa tanu n’igice z’amanywa, yumvise na we ashaka kujya koga mu Kivu. Ageze hafi aho, yabonye imyenda irambitse ku nkengero z’ikiyaga, arayegera asanga harimo ipantalo y’itiriningi, umupira w’umweru, kambambili z’ubururu za Umoja, umupira w’imbeho ufite amaboko y’umweru, telefoni nini n’imfunguzo eshanu.
Yagize ati: “Nahise mfata telefoni ndayireba, mbona harimo ifoto ya pasiteri Iradukunda Elie ari kumwe na Musenyeri Kayinamura Samuel wa EMLR, n’abandi nifotoyeho nsanzwe nzi. Nahamagaye nshaka kumenya niba nyirayo ari hafi ariko nta n’umwe wansubije.”
Yahise ahamagara abayobozi b’inzego z’ibanze barimo umukuru w’umudugudu, n’abandi baturage, banamenyesha inzego z’umutekano. Abari barobyi barogeje bashakisha, bageze nko muri metero esheshatu uvuye ku nkombe, umwe abonamo umurambo mu mabuye yo mu Kivu. Umurambo wakuwemo ujyanwa ku bitaro bya Kibogora, aho ukiri gukorerwa isuzuma.
Niyibigira avuga ko bakeka ko urupfu rwa pasiteri rwatewe no guhindura aho yogeraga, akajya mu gice cyimbitse cyane, akoga wenyine, atambaye imyambaro yabugenewe, kandi nta muntu wari hafi wo kumutabara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jérôme, yemeje iby’iri sanganya, avuga ko iperereza ryagaragaje ko pasiteri yararohamye nta wundi wabigizemo uruhare.

Yagize ati: “Twasanze yaragiye koga akarohama. Nta bimenyetso by’uko hari uwamwishe. Turongera kwibutsa abaturage kujya birinda kujya koga bonyine, cyane cyane abatazi koga neza, no kwambara imyambaro yabugenewe kuko irinda impanuka nyinshi.”
