Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwatangaje ko bukurikiranye abasore babiri n’umugabo umwe bakekwaho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47.
Iki cyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 26 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.
Bivugwa ko abo bakekwa bahuriye n’uyu mugore mu nzira atashye, maze bakamugirira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ibivuga, aba bakekwa bamaze guhatwa ibibazo bemeye ko bahuye n’uyu mugore bavuye kunywa inzoga.
Umwe muri bo yamufashe aramuhirika hasi, anamukubita inkoni, mbere y’uko bamufata amaboko n’amaguru bakamusambanya ku gahato.
Bakomeza bavuga ko bahise biruka bumvise hari umuntu wari unyuze muri iyo nzira. Aba bakekwa bavuze ko ibyo bakoze babitewe n’ubusinzi, basaba imbabazi ku byabaye.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hakurikizwe amategeko, hagamijwe ko ubutabera butangwa ku byabaye


