Umusore w’imyaka 20 witwa Damian Oforbuike wo mu gace ka Ohatekwe Ukawu, mu Karere ka Onicha, muri Leta ya Ebonyi muri Nigeria, yirukanwe mu mudugudu wabo nyuma yo kwica nyina umubyara.
Aya mahano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uyu musore yakubise nyina witwaga Onyemaechi akoresheje umuhoro, bikamuviramo urupfu.
Nyuma yo gukora icyo cyaha, yahise atoroka ajya kwihisha mu ishyamba riri hafi y’umudugudu wabo.
Icyakora, urubyiruko rwo muri ako gace rwahise rutangira kumushakisha, maze nyuma y’igihe gito rumusanga aho yari yihishe, ruhita rumufata.
Akimara gufatwa, yazengurukijwe mu mudugudu agaragazwa abaturage, mbere y’uko bamwirukana bamubuza kongera kugaruka muri uwo mudugudu.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu musore yemera icyaha, avuga ko yishe nyina amuhora ko yamwangaga kumwitaho.
Yagize ati: “Nishe mama kuko yanze kunyuhagira, kandi yanga no gutanga amafaranga yo gukodesha aho umuvandimwe wanjye wize kogosha yakorera.”
Umujyanama uhagarariye ako gace, Maduabuchi Nweke, yemeje aya makuru, anavuga ko yakusanyije urubyiruko rusaga 200 rwagiye gushakisha uwo musore mu ishyamba kugeza bamufashe.
Yakomeje asobanura ko uwo musore yahise ashyikirizwa inzego za polisi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, mu gihe umurambo wa nyina wajyanywe mu buruhukiro.

