Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric uzwi nka “Zidane”, yatangaje ko atishimiye imisifurire ya Kayitare David nyuma yo kumuha ikarita itukura mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports.
Uyu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, maze Rayon Sports isezerera Police FC kuri penaliti 4-2.
Ku munota wa 51, ‘Zidane’ yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa yakoreye myugariro wa Rayon Sports, Ishimwe Ganijuru Elie. Icyakora, uyu kapiteni wa Police FC yahakanye ko yakoze ikosa rikwiye kumuhesha umutuku.
Yagize ati: “Nta kosa nakoze rikomeye. Ahubwo ni we wambanje kungera, nanjye mpagurutse ansubiraho. Ariko buri gihe uyu musifuzi ntajya adusifurira neza.”
Amakuru ava hafi y’aho byabereye agaragaza ko Ganijuru ari we wabanje gukandagira ‘Zidane’, mbere y’uko na we amusubiza amukubita umugeri n’inkokora, ibintu byatumye umusifuzi afata icyemezo cyo kumuha umutuku.
Nubwo ‘Zidane’ atabyemera, bamwe mu bakinnyi ba Police FC bavuga ko ikarita y’umutuku yari ikwiye, ariko bakagaragaza ko umusifuzi atabanyuze mu mikinire yose, aho bavuga ko hari amakosa ya Rayon Sports yirengagijwe, arimo n’iryakozwe na Uwumukiza Obedi kuri Ishimwe Christian.
Ibi si ubwa mbere Police FC inenga Kayitare David, kuko no mu mukino wa shampiyona wahuje Police FC na Bugesera FC ku wa 26 Ukuboza 2025, bivugwa ko yanze penaliti yagombaga guhabwa Police FC, umukino warangiye Bugesera itsinze 1-0.
Iyi misifurire ikomeje guteza impaka, cyane cyane ku ruhande rwa Police FC, ishinja Kayitare David kubogama mu mikino ibareba.

