Afurika dushaka yiyubaka uyu munsi, si ejo”, ni yo mvugo ya Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, urimo kuyobora Ubumwe bwa Afurika kuva mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe na Willy Nyamitwe uhagarariye u Burundi i Addis Ababa.
Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha urubuga rwa X rw’Ubumwe bwa Afurika, Ambasaderi Willy Nyamitwe yavuze ko Perezida Ndayishimiye ashyira imbere intego eshatu z’ingenzi, zishingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Izo ntego zibanze ni:
gutuma Abanyafurika babona amazi meza n’isuku,
gushimangira amahoro n’umutekano,
no guteza imbere Afurika hongerwa ubushobozi, hitezwa imbere urubyiruko n’abagore.
Abajijwe icyo u Burundi buteganya gukora mu guteza imbere umubano hagati y’Ubumwe bwa Afurika n’amahanga, Willy Nyamitwe yavuze ko igikorwa cy’ingenzi ari ugukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uwo muryango.
Ati:
“Afurika ntishobora gusigara inyuma. Igomba gukora ibishoboka byose mu kubungabunga no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu. Ni yo mpamvu, muri iki gihe cy’ubuyobozi bw’u Burundi, dushaka gukomeza inyungu ibihugu byagezeho mu gukorera hamwe.”
Perezida Ndayishimiye afite igihe cy’umwaka kugira ngo atange umusanzu we mu gufasha Ubumwe bwa Afurika kugera ku ntego bwihaye, ishingiye ku cyerekezo “Afurika Dushaka”, aho mu mwaka wa 2063 Afurika izaba ari umugabane utera imbere kandi utarangwamo intambara.
Icyakora, Perezida Ndayishimiye atangiye ayo nshingano mu gihe umugabane wa Afurika uri mu bibazo bikomeye byinshi, bituma hari abibaza niba Ubumwe bwa Afurika bufite ubushobozi buhagije bwo kwikemurira ibibazo byabwo ubwabwo.
