Ku gasongero k’inyubako y’amateka ariyo nteko nshingamategeko ubu, hari ikibumbano cy’umusirikare wunamye ku mbunda nini, areba mu bice bya Kacyiru ku buryo uhanyuze wihuta wagira ngo ari ku rugamba. Uwo ntawundi ni Major (Rtd) Rwabinumi ari nawe uri kubona mw’ifoto aho.
Amateka y’iyo mbunda n’uwo musirikare uyunamye hejuru, bifite izingiro mu mateka manini asharira y’u Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora igihugu.
Icyo kubumbano kibera insobe abahanyura bose, gishushanya amajoro n’iminsi Major Rwabinumi David yahamaze we na bagenzi be ubwo barwanaga n’ingabo za Habyarimana Juvenal (ziyitaga Inzirabwoba) muri Mata 1994, zashakaga guhirika iriya nyubako ngo zifate mpiri abasirikare 600 ba RPA n’abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi bari bayirimo.
Rwabinumi David wari ufite ipeti rya Sergeant icyo gihe, ni umwe muri izo ngabo zaje kurinda abanyapolitii ba FPR Inkotanyi, nyuma aza guhabwa inshingano zo kurwanisha imbunda nini yari hejuru ya CND, ariyo Nteko Ishinga Amategeko ubu.
Rwabinumi David ni umunyarwanda, we n’ababyeyi be bahungiye muri Uganda aba ariho akurira. Yinjiye mugisirikare cya Uganda mu 1987.
Yakomereje mugisirikare cya Uganda abonamo n’inshingano zitandukanye kuko kugeza kw’itariki 1 Ukwakiri 1990, Inkotanyi bwambere zinjira mugihugu we ntago yinjiye icyo gihe ahubwo yaje hashize iminsi 9 binjiye kuko aho yakoreraga akazi ke kagisirikare hari kure byamutwaye iminsi kugira ngo asange abandi.

Mukiganiro ikinyamakuru IGIHE cyagiranye na Major (Rtd) Rwabinumi David, bamubaza icyatumye ufata umwanzuro ukava mu gisirikare cya Uganda aho mwahebwaga, ukajya muri RPA. Yarasubije ati; N’ishyaka ryo gukunda igihugu cyanjye, ndetse avuga kubera bari impunzi hari igihe Uganda yabirukanaga ngo nibasubire iwabo, bagera mu Rwanda nabo bakabirukana rero yarakeneye kugira aho abarizwa nk’abandi bose.
Kw’itariki ya 7 Mata nibwo Jenoside yatangiye, nibwo Rwabinumi yatangiye kurwanisha iriya mbunda yari hejuru ya kunteko Nshingamategeko (CND), iriya nbunda yitwa 12.7mm, zakorewe kurasa indege, cg mukivunge cy’abantu, ndetse asobanura ko kuyirashisha umuntu umwe aba ari ukwangiza. N’imbunda uteranya ndetse ukanayishanyaguza ikavamo ibice bitatu.
Hejuru hariya yahamaze ibyumweru 4 ariko 3 byambere yari muntambara idansanzwe ya buri munsi,ari muntambara idasanzwe aho yarwanaga n’ibitero byose byaturukaga i Kanombe, i Kami, Kacyiru, Camp GP, Camp Kigali, Kimihurura n’ahandi hose….. Kuko yararinze inzu irimo abantu benshi.
Mu cyumweru cya 4 ibitero bya aba-GP bimaze kugabanuka nibwo yamanutse ajya camp kigali, abura aho kurasira ubundi ajya i Kanombe ahamara ibyumweru 2 birangira Kanombe bayifashe. Ageze i Kanombe ya mbunda nini bayishyize mububiko ubundi bamuha umutwe w’ingabo ayobora bajya kurwana mu basirikare bo ku butaka.
Rwabinumi mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko ubu yishimye kuba ari mu Rwanda mugihugu cyamubyaye atuje, yitwa umunyarwanda afite irangamuntu ari iby’agaciro kuri we.
Mu 1995, Rwabinumi warufite ipeti rya sergeant yahawe ipeti rya Lieutenant birakomeza kugeza muri 2018 ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru ari kw’ipeti rya Major.
Rwabinumi ubu yagiye mubikorwa bisanzwe, n’umuhinzi, arorora.

