Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Shanitah Namuyimbwa uzwi cyane nka Bad Black, yongeye guteza impaka nyuma yo gutangaza ko Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), Moses Magogo Hassim, yaba yaratangaga amafaranga menshi kugira ngo aryamane n’abakobwa bafite ibibuno byongerewe hifashishijwe uburyo bwa BBL.
Mu kiganiro yagiranye na Kasuku, umwe mu bakora ibiganiro by’imyidagaduro muri Uganda, Bad Black yavuze ko Magogo yigeze kwishyura Amadolari ya Amerika 10,000, asaga Frw miliyoni 14.5, kugira ngo agirane ibihe byihariye n’Umunyarwandakazi uzwiho ubwiza, Kisitu Kirabo.
Yavuze ko Magogo ari umwe mu bagabo bazwiho gutanga amafaranga menshi ku bakobwa bakoze BBL, agaragaza ko kuri ubu adatinya kugira ibyo amutangazaho kuko ngo umuntu yatinyaga mbere atakiri mu mwanya ukomeye.
Bad Black yagize ati: “Magogo aha abakobwa bakoze BBL ibihumbi 10 by’amadolari. Ndabizi kuko ibyo nibyo mbamo urabizi kandi abo bakobwa benshi ni inshuti zanjye.”
Yakomeje avuga ko usibye ayo mafaranga, ngo Magogo yanishyuriraga abo bakobwa amatike y’indege yo mu cyiciro cya Business Class berekeza i Dubai, anavuga ko akunze cyane abakobwa bafite ibibuno binini cyane cyane abibagishije amabuno yabo.

Mu magambo yavuze, Bad Black yanagaragaje ko Kisitu Kirabo yaba ari umwe mu bakobwa Magogo yatanzeho ayo mafaranga, ndetse yongeraho ko hari n’abandi ngo yajyanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavugaga ko intego nyamukuru yabaga ari ukuryamana na bo.
Aya magambo akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ariko Magogo ntaragira icyo ayatangazaho cyangwa ngo ayahakane mu buryo bweruye.
Ni mu gihe Magogo amaze iminsi avugwa mu bibazo bitandukanye, birimo ibijyanye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’imiyoborere ye muri FUFA. Mu bihe bishize kandi yagiye avugwaho ibirego bya ruswa ndetse anashinjwa ko isano afitanye n’umuhanzi Sheebah Karungi yaba yararenze iy’akazi, ibintu yakomeje guhakana.

Magogo w’imyaka 49 yashyingiranywe na Anita Annet Among mu 2022, gusa amakuru agaragaza ko anafitanye urugo n’undi mugore witwa Dellah Dorah Sally, bombi bafitanye abana.
kugeza ubu nta bimenyetso cyangwa ibisobanuro biratangwa na Magogo cyangwa Kisitu Kirabo byemeza cyangwa bihakana ayo makuru.

