Umuhanzi ItahiwacuBruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yongeye kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutambutsa ubutumwa bwafashwe na benshi nk’ubushotoranyi bugenewe mugenzi we The Ben ndetse na Muyoboke Alex, usanzwe uzwi nk’inshuti ye ya hafi ndetse n’umujyanama mu bikorwa bitandukanye.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yahaye aba bombi amazina ya “Mugwaneza na Rugwiro”, agaragaza ko ayakomora ku kuba bombi barigeze kugwa mu ruhame mu bihe bitandukanye.
Muyoboke Alex yaguye mu Ukuboza 2025, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanzirizaga igitaramo The New Year Groove, cyabereye muri Car Free Zone i Kigali. Na ho The Ben aherutse kugwa ku rubyiniro ku wa 27 Kamena 2026, mu gihe yari ari gutaramira abakunzi b’umuziki mu Karere ka Bugesera mu gitaramo cya Summer Country Tour.

Bruce Melodie yakurikiyeho yandika amagambo agira ati: “Ku wa 4 Nyakanga 2026, gahunda ni ukugwirirana!”, amagambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafashe nk’ubundi buryo bwo gukomeza guterana amagambo hagati ye na The Ben mbere y’igitaramo cya nyuma cy’uru ruzinduko.
Mu minsi ishize, aba bahanzi bombi bakomeje kugarukwaho cyane bitewe n’amagambo bagiye baterana ndetse n’ibindi bikorwa byagiye bifatwa nk’ibimenyetso ko umwuka hagati yabo utaraba mwiza.

Igitaramo cya nyuma cya Summer Country Tour giteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, kikaba ari na cyo kizasoza uru rugendo rwatangiriye i Musanze ku wa 13 Kamena, rugakomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena mbere yo kugera i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026
Igitaramo cyabereye mu karere ka bugesera cyaranzwe n’udushya twinshi aho abahanzi bagiye basiganira kujya ku rubyiniro biza kurangira Bwiza wari witeguwe cyane n’abaturanyi be ataririmbye .

