Ku wa 28 Kamena 2026, urubyiruko rwatorejwe mu Itorero Rikuru ry’Igihugu INDANGAMIRWA, kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya 15, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cyari kigamije kwibuka no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ukuri kwayo no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Dr Théoneste Rutayisire (PhD) wo muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ndetse na Visi Perezida wa IBUKA, Bwana Blaise Ndizihiwe, insanganyamatsiko y’uyumunsi yavugaga iti”abatigiye kumateka mabi bashobora kuyasubiramo”
Mu biganiro byatanzwe, urubyiruko rwahawe ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, hibandwa cyane ku buryo urwango rwabibwe rukagera ku rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Banasobanuriwe amateka yihariye ya Ntarama, aho Abatutsi benshi bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, nubwo bari bahahungiye bizeye kurokoka.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ingenzi cyane kwiga amateka, kuko bibafasha gusobanukirwa aho igihugu cyavuye no kongera kwiyemeza kuyasigasira. Biyemeje gukomeza kurwanya abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside, no guharanira ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Visi Perezida wa IBUKA, Bwana Blaise Ndizihiwe, yashishikarije urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri ku mateka no gusubiza abapfobya Jenoside. Yibukije kandi akamaro ko kwimakaza ubumwe binyuze muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Ku ruhande rwe, Dr Théoneste Rutayisire (PhD) yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda kandi ko amateka ataba kumbugankoranyambaga bityo bagomba gusura ahari amateka bakayamenya neza kugirango bajye babeshyuza abayagoreka bakoresheje imbugankoranyambaga. Yashimangiye ko kumenya amateka ari ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’iterambere rirambye.

Umwe mu rubyiruko ruba mu mahanga, Isaro Mia Karimba, yavuze ko kubona umwanya wo kwibuka no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari iby’agaciro gakomeye. Yagize ati: “Bituma ndushaho kumenya uruhare rwanjye nk’urubyiruko mu kubungabunga amateka no guteza imbere igihugu.” Yanashishikarije bagenzi be gukunda kwiga amateka kuko byongera ubumwe n’ubufatanye.
Umuyobozi uhagarariye Indangamirwa zatorejwe mu byiciro bitandukanye(INDANGAMIRWA Alumni), Cyiza Joseph, yashimye ubufatanye n’ubwitange byaranze uru rubyiruko mu gutegura no gushyira mu bikorwa iki gikorwa. Yanasabye urubyiruko byumwihariko rwatorejwe mu itorero rikuru ry’igihugu INDANGAMIRWA kurushaho kwihuriza hamwe no gukomeza kwesa imihigo bahigiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari nawe Mutoza w’Ikirenga.

Urugendo nyigamateka rwakozwe ni rumwe mu mihigo Indangamirwa zahigiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari nawe Mutoza w’Ikirenga. Urubyiruko rwiyemeje kuyihigura, rukomeza gushyira imbaraga mu zindi gahunda zigamije guteza imbere igihugu.
Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kwiga no kuzirikana amateka, cyibutsa urubyiruko inshingano rufite mu kubaka u Rwanda rufite ubumwe, amahoro n’iterambere rirambye.

