Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2026-2027, amakuru ari guturuka imbere muri iyi kipe agaragaza ko hari impinduka zikomeye ziteganywa mu rwego rw’abatoza, aho bamwe bashobora gutandukana na yo mu gihe abandi bazahabwa inshingano nshya.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iri mu bikorwa byo gushimangira ikipe izahatanira ibikombe mu mwaka utaha, ndetse ikaba inateganya kwitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera i Kigali muri Nyakanga. Uretse ibikorwa byo gushaka abakinnyi bashya, ubuyobozi buri no gusuzuma imiterere y’abatoza bazakomeza kuyifasha muri uru rugendo.
Amakuru yizewe ava hafi y’iyi kipe avuga ko Lomami Marcel wari umwe mu batoza bungirije yamaze kumenyeshwa ko atazahabwa amasezerano mashya, ibintu bishobora gusoza igihe yari amaze akorana na Rayon Sports.

Ku rundi ruhande, Ndayishimiye Eric uzwi nka “Bakame”, wari ushinzwe gutoza abanyezamu, bivugwa ko ashobora kwimurirwa mu nzego z’iterambere ry’abakiri bato, aho azahabwa inshingano zo gutoza ikipe y’ingimbi zitarengeje imyaka 20.
Mu bazakomeza akazi kabo harimo Dusange Sacha, umwe mu batoza bungirije, uvugwaho kongererwa amasezerano kugira ngo akomeze gukorana n’umutoza mukuru Haringingo Francis Christian uzwi nka “Mbaya”.

Nabiramuka izi mpinduka zemejwe burundu, Rayon Sports izasabwa gushaka umutoza mushya w’abanyezamu ndetse n’undi mutoza wungirije uzafatanya na Sacha mu kazi ko gufasha umutoza mukuru.

Ibi byose birerekana ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka gutangira umwaka mushya bufite itsinda ry’abatoza rivuguruye, rifite inshingano zo gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo zo guhatanira ibikombe haba imbere mu gihugu no mu marushanwa mpuzamahanga.
