Umutwe wa Twirwaneho watangaje ko ku bufatanye n’ihuriro rya AFC/M23 wigaruriye agace ka Gakenke kari mu misozi miremire ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano yabahuje n’ingabo zishyigikiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara na Colonel Rugabo Fidèle, umwe mu basirikare bakunze gutanga amakuru ku bikorwa bya gisirikare muri aka karere. Yavuze ko ahantu hatandukanye hagize Gakenke, harimo kwa Rutaganda n’umusozi wa Sinai, hamaze kujya mu maboko y’uruhande rwabo.
Nk’uko yabitangaje, ingabo bari bahanganye zirimo FARDC, FDLR, FNDB n’indi mitwe iyishyigikiye zasubiye inyuma nyuma y’iyo mirwano, zitatana mu byerekezo bitandukanye.
Colonel Rugabo yavuze ko umutwe wa Twirwaneho uzakomeza ibikorwa byo kurinda abaturage no kwirwanaho, ashimangira ko urugamba rukomeje mu bice byo mu misozi miremire ya Minembwe.
Iyi ntambwe ibaye nyuma y’iminsi mike ingabo za Leta ya Congo zitangiye ibitero zigamije kwisubiza uduce zari zaratakaje mu mpera z’icyumweru gishize. Icyakora, amakuru aturuka muri aka gace agaragaza ko izo gahunda zitatanze umusaruro nk’uko byari byitezwe.
Hagati aho, hari amakuru avuga ko umutwe wa Twirwaneho ushobora kuba waranigaruriye agace ka Mikenke, nubwo kugeza ubu nta tangazo rirabivugaho.
Gakenke yiyongereye ku tundi duce nka Buhimba, Ilundu, kwa Harera na Ruhinamavi, twari dusanzwe tugenzurwa n’ingabo za Leta mbere y’uko hatangira ibikorwa bikomeye bya gisirikare byibanze ku gace ka Centre ya Minembwe.
Ibi bikomeje kugaragaza ubukana bw’imirwano ikomeje kubera mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bifatwa nk’ibifite akamaro mu rwego rwa gisirikare n’umutekano.

