Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko hari abantu bataramenyekana bibye drones enye za gisirikare zari zibitse mu kigo cya Fort Campbell, bituma hatangira iperereza rikomeye rishaka kumenya ababigizemo uruhare.
Ibi byemejwe n’Ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare cya Amerika (United States Army Criminal Investigation Division), ryasabye ubufasha bw’abaturage kugira ngo hatangwe amakuru yafasha mu guta muri yombi abakekwaho ubwo bujura.
Uzatanga amakuru azatuma abo bantu bafatwa agashyikirizwa ubutabera, azahabwa igihembo kingana na miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (Frw).
Amakuru yatangajwe n’igisirikare agaragaza ko izo drones zibwe ari izo mu bwoko bwa Skydio X10D, zari zibitse mu nyubako ifite nimero 6955 iri ku muhanda wa A Shau Valley Road mu kigo cya Fort Campbell.
Bivugwa ko ziheruka kugaragara ku wa 21 Ugushyingo 2025, ziri mu mutwe w’ingabo witwa 326th Division Engineer Battalion. Icyakora hagati ya tariki ya 21 na 24 Ugushyingo 2025, abantu bataramenyekana binjiye muri iyo nyubako mu buryo butemewe maze barazitwara.
Ubuyobozi bwa Fort Campbell bwatangaje ko umuntu wese waba afite amakuru yizewe kuri ubu bujura asabwa kuvugana n’ishami rya CID rikorera muri icyo kigo cya gisirikare cyangwa agatanga amakuru mu buryo bw’ibanga.
Abashinzwe iperereza bavuga ko amakuru atangwa n’abaturage ashobora kugira uruhare runini mu kumenya ababigizemo uruhare no kubageza imbere y’ubutabera.

