Apotre Gitwaza, umuyobozi w’Itorero Authentic Word Ministries, yatangaje ko bahagaritse urugendo rwa gihanuzi bari barateganyije gukorera muri Israel, kubera impungenge z’umutekano muke uri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu ijoro ryo ku wa 2 Werurwe 2026, yavuze ko uru rugendo rwari kuzaba kuva ku wa 4 kugeza ku wa 13 Werurwe 2026, ariko rukaba rusubitswe by’agateganyo.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries buramenyesha abantu bose bari biyandikishije kujya muri Israel mu rugendo rwa gihanuzi rwari ruteganijwe kuva 4-13 Werurwe 2026 ko rwasubitswe ku bw’impamvu z’umutekano. Muzamenyeshwa igihe ruzasubukurirwa. Imana ibahe umugisha.”
Ihagarikwa ry’uru rugendo rije mu gihe akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gakomeje kuzamo umwuka mubi w’intambara, aho Iran iri mu mirwano n’ihuriro rigizwe na United States rifatanyije na Israel.
Amakuru ava muri ako karere agaragaza ko iyi ntambara iri gukwira mu bindi bihugu, kuko Iran yatangiye kugaba ibitero ku bihugu biyishinja gufasha Amerika cyangwa gucumbikira ibirindiro byayo bya gisirikare.
Ibihugu byavuzweho kugabwaho ibitero
Bimwe mu bihugu byatangajwe ko byarashwemo birimo:
Qatar
Kuwait
United Arab Emirates
Bahrain
Saudi Arabia
Iran ivuga ko ibi bihugu bifatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu bijyanye no kwakira ibirindiro by’igisirikare cyayo.
Abari biyandikishije barindiriye itangazo rishya
Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries bwijeje abari bamaze kwiyandikisha ko bazamenyeshwa igihe gishya uru rugendo ruzasubukurirwa, igihe umutekano uzaba wifashe neza.
Iki cyemezo kije cyiyongera ku zindi ngendo nyinshi mpuzamahanga zimaze gusubikwa cyangwa guhagarikwa kubera umwuka w’intambara ukomeje kuzamuka mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

