Umusore w’imyaka 26 wo muri Ghana, Ebenezer Frimpong, yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imodoka y’intambara ya polisi (igifaru), mu gace ka Nkawie gaherereye mu karere ka Atwima Nwabiagya South, mu ntara ya Ashanti.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, aho raporo ya Polisi ya Ghana igaragaza ko uwo musore yibye iyo modoka ahagana saa yine. Iyo modoka yari itwawe n’umupolisi Lance Corporal Joshua Denkyi, wo mu ishami ryihariye rya Formed Police Unit (FPU), ayikuye i Nkawie ayijyanye gusanwa ku kigo cya polisi kiri i Kumasi.
Amakuru avuga ko ageze hafi y’isoko rya Nkawie, uwo mupolisi yahagaritse imodoka ajya kugura imiti muri farumasi iri hafi, ayisiga iri kwaka. Muri uwo mwanya, Frimpong wari uhanyuze yahise ayinjiramo arayitwara, ibintu byatunguye cyane uwo mupolisi.
Polisi yahise itabara byihuse, hoherezwa itsinda ryihariye rya SWAT riyobowe na Inspector Benjamin Nartey rigizwe n’abapolisi barindwi, batangira kumukurikirana.
Nyuma y’igihe gito, uwo musore yafatiwe hafi y’agace ka Mim, imodoka yibwe ikaba yaragaruwe idafite ikibazo na kimwe. Ubu Frimpong afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zamuteye gukora iki cyaha.

