Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza Sabrina na Kagarara basa n’abari mu rukundo, ibintu byatumye benshi batangira kubita “couple” ikunzwe cyane.
Abo bombi bafite ubumuga bw’ubugufi, ibintu byatumye barushaho gukurura amatsiko y’ababakurikira. Amashusho yabo agaragaza basabana, baganira, ndetse rimwe na rimwe bahana indabo, byatumye bamwe batangira kwizera ko bari mu rukundo nyarwo.

Icyakora, Sabrina yaje gutangaza ko atari mu rukundo na Kagarara, asobanura ko ibyo bakoraga byari content yo gushimisha abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatunguranye benshi bari bamaze kubafata nk’abakundana by’ukuri.
Amakuru avuga kandi ko Sabrina arusha imyaka 16 Kagarara, ndetse ko ubu ari kwiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4), aho ashimangira ko intego ye nyamukuru ari ukwibanda ku masomo no kubaka ejo hazaza he.
Ibi byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko gukina nk’abakundana mu rwego rwa content bishobora kuyobya abakunzi babo, abandi bakavuga ko ari uburyo busanzwe bwo gukurura no kwagura audience.
Ikigaragara ni uko bombi bafite uburenganzira bwo guhitamo uko babaho n’icyo bashyira hanze. Kuba bafite ubumuga ntibivuze ko bagomba gushyirwaho igitutu cyangwa kwinjizwa mu mubano batifuza.
Ese wowe ubona gukoresha “relationship content” ari uburyo bwiza bwo kwagura izina ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bwite bw’ababikora?
