Mu mujyi wa Kigali, akazi ko gutwara abagenzi kuri moto karushaho gufata indi ntera, ariko hari bamwe mu bamotari batangiye kugahindura umwuga ufite icyerekezo n’isura yihariye. Umwe muri bo ni uzwi ku izina rya Your Motor, benshi bamwita “Maneko” mu bamotari kubera uburyo akora akazi ke kinyamwuga kandi akifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwagura ibikorwa bye nk’uko nawe abyemeza iyo muganira.
Your Motor azwiho isuku, imyambarire itunganye no kubahiriza amabwiriza y’umutekano wo mu muhanda. Abagenzi be bavuga ko ahora agaragaza icyizere, akavugana neza kandi akubahiriza igihe, ibintu bituma akundwa n’abamugana. Uretse kuba ari umwuga akora buri munsi, yawuhinduye uburyo bwo kwiyubakira izina n’ejo hazaza he.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na TikTok, X n’izindi ashyiraho amafoto n’amashusho agaragaza akazi ke ka buri munsi, uko yakira abakiliya n’uburyo akorana n’ibigo bitandukanye mu kwamamaza serivisi cyangwa ibicuruzwa byabo. Ibi byatumye bamwe bamufata nk’umuntu ufite ubuhanga bwo kwamamaza, ari na byo byatumye yitwa “Maneko” mu bamotari.
Uretse gutwara abagenzi, Your Motor akora na serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya (delivery), aho azwiho kwihuta no kubahiriza igihe cyemeranyijwe. Uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ibyo akora bwamufashije kubona abakiliya benshi no gukorana n’ibigo bitandukanye byifuza kumenyekanisha ibikorwa byabyo.

Abasesenguzi mu bijyanye no kwihangira imirimo bavuga ko urugero rwa Your Motor rugaragaza ko n’imirimo isanzwe ishobora kubakwa igahinduka brand ifite agaciro, iyo ikozwe kinyamwuga kandi igashyigikirwa n’ikoranabuhanga.
Mu gihe urubyiruko rukomeje gushaka imirimo no kwiyubaka, inkuru ya Your Motor ishobora kubera benshi isomo ko ubwitange, isuku, ikinyabupfura n’ikoreshwa ryiza ry’imbuga nkoranyambaga bishobora guhindura umwuga usanzwe ukaba inzira yo kwiteza imbere.
