Mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 hari amazina yasigaye mu mitwe y’abanyarwanda cyane cyane amazina y’abasirikare bari bayoboye urugamba kuruyumunsi kigalishows yaguhitiyemo late Maj.Chris BUNYENYEZI.
Late Maj. Chris BUNYENYEZI ni umuhungu wa Kayoshe ka Ntamwete na Murungi Joyce wari waravutse mu mwaka w’1964 avukira mu gihugu cya Uganda. (Aho umuryango we wari warahungiye itotezwa ryakorerwaga abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi)
Amashuri abanza yayize kuri Ntare Primary School, Ishuri riherereye mu kilometero kimwe uvuye mu mujyi wa Mbarara, Aha niho yaje gukomeza amashuri yisimbuye muri Ntare High School. Yaje no gukomereza muri Kaminuza aho muri Uganda.
Mu mwaka w’1981 nibwo yinjiye mu ngabo za National Resistance Army – NRA, zakuyeho ubutegetsi bw’igitugu bwa President Milton Obote muri Uganda, Icyo gihe Late Maj. Chris BUNYENYEZI yari muri 3rd Division, Bataillon ye yanaga ahantu hitwa mukura mu burasirazuba bwa Uganda. Byageze mu mwaka w’1988 ubwo ingabo za NRA zahabwaga amapeti mashya maze Chris BUNYENYEZI ahabwa ipeti rya Major aza no kuba komanda wa Brigade ya 306 ya NRA. Ndetse yabaye Chief of Administration at Army HQ.
Mu kuboza 1987, Habaye Congress ya 7 ya RANU yabereye I Kampala , RANU iza guhindurwamo FPR INKOTANYI ifite n’ishami rya gisirikare APR Inkotanyi muriyo congress harimo abandi banyabigwinka Maj. Gen. Fred RWIGEMA, Afande Paul KAGAME, Afande Sam Kaka, Afande MUSITU, Afande BAYINGANA na Afande BUNYENYEZI n’abandi.
Tariki 30.09.1990, Late Maj. Chris BUNYENYEZI yahagurukanye abasirikare bagenda berekeza mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda bahagera mu gitindo cya tariki 01.10.1990 barasa abasirikare ba Adui (FAR) bari barinze umupaka bariruka, Urugamba rwo kubohora u Rwanda ruba rutangiye gutyo, Late Maj. Chris BUNYENYEZI yashyizeho agace ko gutangira no gukomereza urugamba kitwa “Foothold”. Byageze mu saa cyenda Maj. Gen. Fred RWIGEMA amusanga I Kagitumba ari kumwe n’izindi ngabo.

Tariki 23.10.1990 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye hose ko Maj. Chris BUNYENYEZI yitabye Imana aguye mu mutego w’umwanzi wamurasiye I Ryabega muri Nyagatare. Yasize umugore n’abana 5 (Abahungu 4 n’umukobwa 1) Nyagasani akomeze amutuze aheza
