Uyu mugore wahoze ari umugore wa Donald Trump Jr. ndetse akaba ari umubyeyi w’abana batanu, yavuzeko ahanganye n’uburwayi bwa kanseri y’ibere ibi yabitangaje ku wa Gatatu abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko nubwo atari inkuru umuntu aba yiteze kwakira, ari gukorana bya hafi n’abaganga be kugira ngo ategurirwe uburyo bwo kuvurwa.
Vanessa Trump yavuze kandi ko mu ntangiriro z’iki cyumweru yabazwe, asaba abantu kubaha ubuzima bwe bwite muri iki gihe ari kwita ku buzima bwe no gukira.
Yagize ati: “Ndi gukomeza kugira icyizere no gukomera, mfashijwe n’urukundo n’ubufasha by’umuryango wanjye, abana banjye ndetse n’abo dukundana cyane. Murakoze ku rukundo no ku kuntabara, bifite igisobanuro gikomeye kuri njye.”
Vanessa Trump na Donald Trump Jr. batandukanye mu mwaka wa 2018 nyuma y’imyaka 12 bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore. Bafitanye abana batanu, barimo Kai Trump ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse ukunze kugaragara ari kumwe na sekuru Donald Trump muri White House.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka, Vanessa Trump ari mu rukundo n’icyamamare muri Golf, Tiger Woods, nyuma y’uko uyu mukinnyi yemeye ku mugaragaro ko bakundana.

Ivanka Trump na we yagaragaje kumushyigikira, aho yagize ati: “Ndakwingingira amasengesho kugira ngo ukomeze kugira imbaraga kandi ukire vuba. Turagukunda mama.”
