Svetlana Paveletskaya, umukunzi w’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba, yasabye Abanya-Ukraine gukoresha ibikoresho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina bifite ubushyuhe (sex toys) mu rwego rwo kwirinda imbeho ikabije igihugu kirimo.
Yabitangaje mu gihe Ukraine ikomeje guhura n’ibura rikomeye ry’amashanyarazi ryatewe n’ibitero u Burusiya bwagabye ku bikorwaremezo by’ingufu, bigatuma abaturage benshi babura uburyo bwo gushyushya ingo zabo. Svetlana, ufite iduka ricuruza ibi bikoresho, yavuze ko hari ibikoresho bifite ubushyuhe bugera kuri 38°C bishobora gufasha abantu kwirinda imbeho mu masaha ya nijoro.
Uyu mugore yagize ati: “Niba nta bushyuhe ufite mu nzu, hari ibikoresho byafasha umuntu gukomeza ashyushye uko abyifuza.”
Ni mu gihe ubushyuhe muri Ukraine bwageze munsi ya dogere 10 Celsius, aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitaly Klitschko, yatangaje ko uyu mujyi ufite gusa kimwe cya kabiri cy’amashanyarazi ukeneye, bigatuma ingo zimara amasaha 16–18 ku munsi nta muriro.
Ibihumbi by’abaturage bamaze kuva i Kyiv, mu gihe ibibazo by’ingufu bikomeje kongera ubukana bw’imibereho igoye abaturage ba Ukraine

Sex toy nubwo zitavugwaho rimwe ariko amaguriro azigurisha ahamya ko zigurwa nkabagura amasuka hirya no hino ku isi

