Ku itariki ya 21 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports FC yagaragaje imbaraga mu mukino w’icyubahiro ubwo yakinaga na Al-Merrikh SC yo muri Sudani, umukino warangiye zinganyije ibitego 2-2, bituma Rayon Sports ibona inota rimwe rikomeye nyuma y’igihe idahabwa amahirwe menshi.
Igice cya mbere cyari icyiza kuri Rayon Sports
Umukino watangiye ku mbaraga ku ruhande rwa Rayon Sports, aho ikipe iyoboye igice cya mbere n’amanota 2-0.
Ku munota wa 7, Tambwe Gloire yafunguye amazamu ku mupira mwiza watanzwe na Ben Aziz Dao, bituma Rayon Sports ifata umwanya w’imbere. Nyuma y’iminota 25, Faustin Kitoko Likau Pizzaro yongeye kuzamura igitego cya kabiri ku mupira wa Ndikumana Asmane, bituma igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye umukino.

Nyuma yo yokuruhuka ikipe ya Al-Merrikh SC ntiyacitse integer mu gice cya kabiri. Ku munota wa 49, Aboubacar Bachir yabashije gutsinda igitego kimwe, agabanya intera ya Rayon Sports. Nyuma y’iminota myinshi y’umuvuduko n’imbaraga zombi, ku munota wa 87, Faisal Ishag yasize umukino unabera ku nganya ya nyuma (2-2).
Uyu mukino warangiye Ari ibitego 2-2 nubwo utarebwe n’abafana benshi ariko rayons sports yongeye kubona inota rimwe nyuma yimikino 2 ishize yatsindiwemo ibitego 8-1 nkigiteranyo byanasize umwe mubakunzi vayo yiyambuye ubuzima.


