Gen Rtd Moses Ali w’imyaka 86 yatorewe guhagararira Akarere ka Adjumani ko mu Burengerazuba bwa Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uyu musaza wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije wa Uganda, yatsindiye uyu mwanya ku itike y’Ishyaka National Resistance Movement (NRM).
Mu matora yabaye, Gen Ali yagize amajwi 12.854, ahigitse Patrick Tandrupasi wo mu Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), mu gihe umukandida wigenga Gesper Draga yagize amajwi 522.
Gen Rtd Moses Ali afite amateka maremare mu buyobozi bwa Uganda. Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko bwa mbere mu 1973 nka Minisitiri w’Ubutegetsi, anahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Imari, urubyiruko, umuco n’imikino, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, umutekano w’imbere mu gihugu n’ubutabazi.
Yatangiye gukorera igihugu mu 1968, ubwo yinjiraga mu gisirikare cya Uganda, akaba akomeje kugaragaza uruhare rwe mu miyoborere y’igihugu kugeza n’uyu munsi.

