Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa (Operations), CP Vincent Sano, yavuze ko gukumira impanuka zo mu muhanda bidashobora kugerwaho hatabayeho uruhare rwa buri wese ukoresha umuhanda.
Yagize ati: “Gukumira impanuka zo mu muhanda ni inshingano dusangiye twese. Binyuze mu bukangurambaga #TurindaneTugereyoAmahoro, turahamagarira buri wese gusangiza abandi ubu butumwa no kubushyira mu bikorwa, kuko buri buzima buhasiga ari igihombo gikomeye ku muryango, ku muryango mugari ndetse no ku gihugu.”

Aya magambo yayavuze mu gihe hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga #TurindaneTugereyoAmahoro mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, ahabereye igikorwa nyamukuru ari kuri parikingi ya taxi. Ubu bukangurambaga ni bwo bwa mbere bwa Polisi y’u Rwanda mu by’umutekano wo mu muhanda mu mwaka wa 2026.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakoresha umuhanda batandukanye barimo abatwara ibinyabiziga, abamotari, abanyonzi, abagenzi n’abandi, bose bahurira ku butumwa bwo gusigasira ubuzima no guteza imbere umuco wo kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Minisitiri Dr Vincent Biruta: “Imihanda igomba kuba isoko y’iterambere, si impamvu y’ibihombo by’ubuzima”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashimangiye ko ubukangurambaga #TurindaneTugereyoAmahoro bugamije kwimakaza amahoro n’umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko bushishikariza buri wese kumva ko afite uruhare mu kurinda ubuzima bwa mugenzi we.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga butwibutsa ko inshingano zo kurinda umutekano wo mu muhanda ziri kuri buri wese. Imihanda ishyigikira iterambere ry’igihugu cyacu, ariko kugira ngo iryo terambere rigere ku ntego, tugomba kubahiriza amategeko y’umuhanda no gukoresha ubwenge busanzwe mu kurinda no kubungabunga ubuzima bwa buri wese.”
Minisitiri Biruta yongeyeho ko kubahiriza amategeko y’umuhanda bidakwiye gufatwa nk’igitutu cyangwa igihano, ahubwo bikwiye gufatwa nk’indangagaciro n’inshingano zo kubaha ubuzima.

TurindaneTugereyoAmahoro: Ubutumwa bwo kurengera ubuzima
Ubukangurambaga #TurindaneTugereyoAmahoro bugamije kugabanya impanuka zo mu muhanda, kongera ubumenyi ku mategeko y’umuhanda, no kwimakaza umuco wo kwitwararika mu bakoresha umuhanda bose. Polisi y’u Rwanda igaragaza ko nubwo hakomeje gushyirwa ingufu mu kubaka no guteza imbere imihanda, imyitwarire mibi yo mu muhanda ikiri imbogamizi ikomeye ituma habaho impanuka zihitana cyangwa zigakomereketsa abantu benshi.
Abitabiriye iki gikorwa basabwe kuba intumwa z’ubutumwa bwo kwirinda impanuka, bakabushyira mu bikorwa aho baba bari hose, haba mu gutwara, mu kugenda n’amaguru, no mu kwigisha abandi akamaro ko kugera amahoro aho umuntu ajya.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ubukangurambaga #TurindaneTugereyoAmahoro buzakomeza no mu tundi turere tw’igihugu, ikanasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru gukomeza gukurikirana no gusangiza rubanda amakuru ajyanye n’iyi gahunda igamije kurengera ubuzima bwa buri Munyarwanda.



