Mu gihe izuba rikomeje kwiyongera mu gihugu cya Australia, umuraperi w’Umwongereza Yungblud yaciye impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yambaye ubusa ku bwato, bivugwa ko byatewe n’ubushyuhe bwinshi.

Nk’uko urubuga TMZ rubitangaza, uyu muhanzi yafatiwe mu birori byaberaga ku bwato buzenguruka Sydney Harbour, aho yari yambaye ubusa agerageza kwikinga imyanya ye y’ibanga akoresheje ukuboko n’igitambaro gito, mu buryo bwagaragazaga ko atitaye cyane ku kwiyubahiriza.
Ibi birori byabereye muri uwo mwaro byabaye agashya, kuko Yungblud ngo yari yizeye cyane isura n’imiterere ye, bituma yiyumvamo ubushake bwo kugaragaza icyizere afitiye umubiri we, ndetse bamwe bakabyemeza nk’uburyo bwo gukurura abakunzi be.

TMZ ikomeza ivuga ko ibimenyetso byose byagaragazaga ko Yungblud yari mu bihe byiza, kuko nubwo yari yambaye ubusa, yashoboye kugumana ibice bye by’ibanga bihishe, anywa ikinyobwa kandi yishimana n’inshuti ze zizwiho gukunda ubuzima bw’agashya kimwe na we

