Hari amakuru ari gukwirakwira avuga ko u Bubiligi bumaze igihe butanga intwaro ku u Burundi, bikavugwa ko zishobora gukoreshwa mu mugambi wo kugaba igitero ku u Rwanda.
Amakuru aturuka mu babikurikiranira hafi avuga ko i Bruxelles habaye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Gitega, aho bivugwa ko u Bubiligi bwifuzaga ubufatanye mu guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda. Ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye ngo bwemeye kugira uruhare muri uwo mugambi.
Bivugwa kandi ko u Burundi bwashyize imbere gusaba ubufasha bukomeye burimo intwaro zigezweho n’ubwirinzi bwo mu kirere, kugira ngo uwo mugambi uzagerweho neza. Mu zo bwahawe, harimo izari zisanzwe zibitswe igihe kirekire, zirimo indege zitagira abapilote (drones) zivugwa ko ziri mu bihumbi ndetse n’imbunda ziremereye.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zigera ku bihumbi 50 zizifashishwa muri uwo mugambi. Ibi kandi bivugwamo ko hari n’ibindi bihugu byaba bifite aho bihuriye na byo, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo.

Amakuru anavuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ashobora kuba ateganya kongera kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, kugira ngo izifashishwe muri uwo mugambi.
Byongeye, bivugwa ko Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, amaze igihe akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi, mu rwego rwo kubategura kugira uruhare muri uwo mugambi.

