Icyuma ni izina ryahawe inzoga zo mu bwoko bwa liquor (rikeri) zikorerwa mu Rwanda zizwiho guhenduka bigatuma zigonderwa na benshi biganjemo urubyiruko n’abafite ubushobozi bucye butatuma bigurira akabyeri gapfundikiye.
kuva icyorezo cya COVID 19 cyatangira mu Rwanda hatangiye kugaragara ubwiyongere bukabije bw’ibiciro by’inzoga zengwa n’inganda zo mu Rwanda arizo Bralirwa na Skol, ibi byakomeje kugenda byiyongera kugeza ubwo kurubu inzoga zengwa nizo nganda utatinya kuvuga ko zigonderwa n’abifite mu gihe nugerageje kurisoma akishakisha atabasha kwigondera uducupa turenze 2.

Mu kinyarwanda bati agatoki kamenyereye gukomba gahora gahinnye, abari bamenyereye kwisomera ku gasembuye bari mu cyiciro cyo hasi(ababaho burimunsi) bahise bayoboka rikeri (liquor) zikorerwa mu Rwanda zahawe izina ry’ibyuma nubwo bavugako nazo ibiciro byazo byiyongereye gusa ngo amaburaburizo zo ziracyagurika bikabafasha gusabana Kandi kuzisinda byo bavugako bidasaba ubushobozi bwinshi.
iyo uganiriye n’abiganjemo abakora akazi Ka nyakabyizi barimo abakarani,abayede,abanyonzi yewe utaretse n’abanyeshuri hamwe n’abatagira akazi bakubwirako bo bamaze kwemera icyaha ku kigendanye no gusoma kunzoga zipfundikiye hari nabavugako bazinywa iyo hagize ibirori runaka bajyamo naho ngo bo icyo bashobora kwigondera ni inyuma cyangwa izindi nzoga z’inkorano zizwi nka suruduwiri, ibi Kandi ntiwatinya kuvugako aribyo bikomeje kongera mu Buryo bukabije umubare w’abanyarwanda banywa inzoga biherutse kugaragazwa na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.
uretse kuba inyuma n’izindi nzoga zinkorano bizamura umubare w’abanyarwanda banywa inzoga bikomeje no gutera inkeke kubuzima bw’abanyarwanda Aho zikomeje guhitana benshi zikanatera indwara zitandukanye abatari bacye,ibi byashyize igitutu kuri leta y’uRwanda ishyira imbaraga mu bukangurambaga bwiswe tunywe less bwo kurwanya ubusinzi bukabije mu banyarwanda ibi bije Kandi mu gihe abenshi mu rubyiruko rw’uRwanda badasiba gutaka ko bakennye kubera kubura akazi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi buvugako ntacyo budakora nanone kandi bukagira inama urubyiruko yo kutishora mu biyobyabwenge ahubwo bagashaka imirimo utwo babonyemo ntibadushore mu nzoga ahubwo bakatuzigama.
