Urukundo rwatangiriye mu kutumvikana: Abari biyemeje kwiha Imana barushijeho gukundana kugeza bavuye mu buzima bw’abihaye Imana
Ibyo benshi batekereza ko bidashoboka ni byo byabaye kuri Luiza Silvério na Francília Costa, abagore babiri bahuriye mu kigo cy’abihaye Imana bafite intego yo kwiyegurira Imana ubuzima bwabo bwose, ariko amaherezo bakisanga urukundo rwabo rubarenze.
Nk’uko Francília Costa yabibwiye BBC News Brazil, igihe bahuraga bwa mbere ntiyari yishimiye Luiza na gato. Ahubwo yamubonaga nk’umuntu wiyemera kandi wiyemera bikabije.
Yagize ati: “Nibazaga nti, ese umuntu ashobora ate kwishyira hejuru gutya?”
Icyo gihe Francília yari amaze imyaka itanu mu buzima bw’abihaye Imana, aho yari yarasezeranye gukorera Imana no kubaha indahiro za Kiliziya Gatolika zirimo kumvira, ndetse yanigaga amasomo ya Theology.
Yakurikiye uwo muhamagaro akiri muto, nyuma yo gukurira mu muryango warezwe na sekuru na nyirakuru bari bafite ukwemera gukomeye, mu gace ka Piaui, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brazil.
Mu gihe Francília yari asanzwe muri icyo kigo, Luiza we yari amaze kuhagera avuye muri Minas Gerais, nyuma yo kumva na we ahamagarirwa kwiyegurira Imana.
Nubwo bahuriye ku ntego imwe yo gukorera Imana, umubano wabo ntiwatangiye neza. Ariko uko iminsi yicumaga, bakoranaga ibikorwa bya buri munsi ndetse basangira ubuzima bwo mu kigo cy’abihaye Imana, batangiye kugirana icyizere no kubaka ubucuti.
Nyuma y’imyaka ibiri, urwango rwari rwarabaranze igihe bahuraga rwahindutse icyubahiro, ubucuti bukomera, maze buhoro buhoro butangira kuvamo amarangamutima y’urukundo.
Icyakora, uko urukundo rwabo rwiyongeraga ni na ko rwashyiraga mu gihirahiro icyemezo bari barafashe cyo gukomeza ubuzima bw’abihaye Imana, bituma batangira kwibaza niba koko uwo muhamagaro ari wo bagombaga gukomeza.

Kuri ubu, Luiza Silvério na Francília Costa babana nk’abashakanye muri Brazil, urugendo rwabo rukaba rugaragaza uburyo ubuzima bushobora guhinduka mu buryo umuntu atatekerezaga
