Mu Burundi, ubuyobozi bwa Komine Muyinga yo mu Ntara ya Buhumuza bwafashe icyemezo gishya kigamije kugenzura uburyo urubyiruko rwitegura kubaka ingo, aho abasore bifuza kurushinga basigaye basabwa kubanza kugaragaza ubushobozi bufatika bwo gutunga imiryango yabo.
Aya mabwiriza yashyizweho na Meya wa Komine Muyinga, Misago Amédée, agaragaza ko umusore wese ushaka gusezerana imbere y’amategeko agomba kuba afite inzu yubatswe kandi isakajwe amabati cyangwa amategura, ndetse akagira matela n’umurima uhingwamo ibihingwa by’ibanze birimo ibiti bya avoka na kawa.
Ubuyobozi buvuga ko ibi biri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2040 no gukemura ikibazo cy’amakimbirane akunze kuvuka hagati y’abashakanye bitewe n’ubukene n’ubuzima bubi bwo mu ngo nshya.
Si abasore gusa barebwa n’ayo mabwiriza, kuko n’abakobwa basabwa kuba bafite ibikorwa bibinjiriza cyangwa imirimo ibafasha kugira uruhare mu iterambere ry’urugo rugiye gushingwa.
Komine Muyinga ivuga ko nyuma yo kubona umubare munini w’ingo zisenyuka kubera ubushobozi buke n’ubushomeri, hafashwe umwanzuro wo gushishikariza urubyiruko kwitegura neza mbere yo kwinjira mu rushako.
Ababyeyi na bo basabwe kugira uruhare rukomeye mu gutegura abana babo hakiri kare, babatoza gukora, kwizigamira no kwirinda rushinga ridafite ubushobozi bwo kubeshaho urugo.

