Igihugu cya Iran cyatangaje ko cyabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya, aho kuri iki Cyumweru Mojtaba Khamenei yagizwe umusimbura wa se Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicwa mu bitero byavuzwe ko byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.
Ishyirwaho rya Mojtaba Khamenei ryemejwe n’Ihuriro ry’Inararibonye ryo muri Iran, urwego rugizwe n’abanyamuryango 88 bafite inshingano zo gutora no gushyiraho Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 56 yabaye umuyobozi wa kabiri uhawe izi nshingano n’iri huriro kuva Repubulika ya Kisilamu ya Iran yashyirwaho mu 1979. Uyu mwanya mbere wari warahawe se Ayatollah Ali Khamenei wasimbuye Ayatollah Ruhollah Khomeini, washinze ubutegetsi bwa Repubulika ya Kisilamu ya Iran.
Iri torwa rije mu gihe mu minsi ishize Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ko ashobora kugira uruhare mu ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa Iran, ndetse akavuga ko adashyigikiye igitekerezo cy’uko Ayatollah Ali Khamenei yasimburwa n’umuhungu we.
Mojtaba Khamenei azwi cyane nk’umuntu wari usanzwe afite ijambo rikomeye mu byemezo bya se, nubwo yakoraga byinshi mu buryo bw’ibanga. By’umwihariko, azwi kuba afitanye umubano wa hafi n’ishami rikomeye ry’ingabo za Iran rishinzwe kurinda impinduramatwara rizwi nka IRGC.
Mu mwaka wa 2019, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Mojtaba ibihano zimushinja gukorana bya hafi n’abayobozi b’ingabo za IRGC-Quds ndetse n’umutwe wa Basij, mu bikorwa Washington ivuga ko byari bigamije guhungabanya umutekano w’akarere no gukomeza igitutu imbere muri Iran.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko mu cyumweru gishize Israel yagerageje kugaba igitero kigamije kwica Mojtaba Khamenei, ariko bikarangira akomeretse aho kwitaba Imana.

