Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Table Tennis mu Bagore yisanze mu Itsinda rya Gatandatu muri Shampiyona y’Isi hamwe na Ukraine, u Buhinde na Uganda.Iri rushanwa rizabera i Londres mu Bwongereza tariki ya 28 Mata kugeza ku ya 10 Gicurasi 2026.
Ni itsinda ritoroshye kuko u Buhinde buri ku mwanya wa gatanu muri Aziya n’uwa 11 ku Isi.
Ukraine ni iya 16 i Burayi n’iya 31 ku Isi.Ni mu gihe, Uganda iri ku mwanya wa gatanu muri Afurika n’iya 41 ku Isi.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 13 muri Afurika n’uwa 60 ku Isi.U Rwanda rwabonye itike yo kuzitabira iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza mu Mikino Nyafurika yabereye muri Tunisia rugasoza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rwari ruherereyemo.
Amanota u Rwanda rwabonye muri iyi mikino yaruhesheje kuzamuka ku rutonde rw’Isi bityo ruboneka mu makipe azitabira Shampiyona y’Isi izabera mu Bwongereza.
Iyi kipe igizwe na Tumukunde Hervine, Hirwa Kellia Chantal, Uwase Diane, Mbabazi Regine na Kamikazi Elisabeth.U Rwanda, Misiri, Ghana, Nigeria, Madagascar, Algeria, Tunisia, Uganda, Afurika y’Epfo na Bénin ni byo bizahagararira Afurika muri 63 bizitabira iri rushanwa.

