Mu karere ka kicukiro, umurenge wa masaka ruguru gato y’ishuri ribanza rya Mbare hagaragaye mu gisambu cyaryo hagaragaye umubyeyi witwa mbarushimana elina w’imyaka 45 bivugwa ko yaharaye n’abana be babiri barimo uw’imyaka 14 n’uwamezi 12.

Ni mumasaha ya mugitondo bacanye umuriro ngo bote nyuma y’imbeho yabakubitiye aho ijoro ryose, ni nyumayuko inzu yari yarakodesherejwe n’umurenge nk’uwarokotse jenoside utishoboye isenywe naba nyirayo bamushinja ko yabiciye inkoko bikaba intandaro yo gusembera no kurara ku gasozi n’abana be, aganira na tv1 dukesha iyi nkuru Elina yavuzeko nyuma yaho nyirinzu aboneye intumbi y’inkoko ye munsi yinzu yabagamo yahise amwikoma agatangira kumushinja ko ariwe wayishe bikaza kurangira amusohoye munzu we n’abana be mu gicuku ntahandi ho kujya bafite.

Ubwo yasohorwaga Elina n’abana be ibikoresho bye byahise bitwarwa n’ubuyobozi bw’akagali bujya kubibika nyamara we ntiyahabwa aho aba ahengetse umusaya we n’abana be ngo kuko yahise asabwa gushaka indi nzu byihuse mu gihe we avuga ko bitamukundira kubera uburwayi afite yatewe n’abantu, avugako ubwo yitabazaga polisi yo kumurenge wa masaka bamubwiye ngo aze bamucumbikire gusa kubw’imbaraga nke n’uburwayi biramunanira ararana n’abana be hanze.

Abaturage baturanye n’uyu mubyeyi bavugako batahwemye kumukorera ubuvugizi ngo nawe leta imutuze nk’abandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye gusa ngo kugeza nanubu ntibazi impamvu adatuzwa nk’abandi, mu gahinda kenshi uyu mubyeyi ushinja bamwe mu baturanyi be kumuhohotera arasaba ubuyobozi n’umukuru w’igihugu kumurenganura akamufasha doreko avugako n’umukobwa we mukuru yavuye mu ishuli kubera kubura ubushobozi.


