Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka irindwi wishe murumuna we w’imyaka itatu atabigambiriye, nyuma yo kumutema n’isuka bari barimo gucukura ifuku.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, ku wa 10 Mutarama 2026.Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge agaragaza ko saa saba n’iminota 35 z’amanywa ari bwo aba bana bombi bavanye isuka mu rugo bajya gucukura ifuku hafi y’urugo rwabo.
Mu gihe umwana mukuru yarimo acukura, yamanuye isuka atarebye inyuma ye, ayimanura ku mutwe wa murumuna we wari wegereye aho yari ari, aramutema bikomeye.Bikimara kuba, uyu mwana w’imyaka irindwi yahise atabaza ababyeyi, ababwira ibyabaye. Ababyeyi bihutiye kujyana umwana wakomeretse kwa muganga, bamugeza mu Bitaro bya Bushenge, ariko biba iby’ubusa kuko yahise ahitamo.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent, yihanganishije umuryango wabuze umwana, anibutsa ababyeyi inshingano zabo mu kurinda umutekano w’abana.Ati: “Ubutumwa bwa mbere ni ukwihanganisha umuryango w’uriya mwana.
Mu mategeko, umwana w’imyaka irindwi ntabwo akurikiranwa. Turasaba ababyeyi kujya bagenzura buri kanya ibyo abana babo barimo, bakababuza gukoresha ibikoresho bishobora guteza impanuka.”Uyu muyobozi yashimangiye ko hakenewe uburere burushijeho no kwita ku bana, cyane cyane mu ngo zo mu byaro aho hari ibikoresho byinshi bishobora kubateza ibyago.

