Imyaka 29 irashize Abacengezi bateye Ishuri Ryisumbuye ry’i Nyange bagasaba abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, kwitandukanya Abatutsi bakajya ukwabo n’Abahutu bakajya ukwabo. Abo banyeshuri bahisemo kuvuga ko bose ari Abanyarwanda, babihurizaho batari bigeze babijyaho inama.
Hari ku itariki 18 Werurwe 1997, hari hashize imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, icyo gihe umutekano mu gihugu ntabwo wari uhagaze neza, cyane cyane mu bice byari byeregereye umapaka wa Zaire (RDC y’ubu) , kuko abari baragize uruhare muri Jenoside niho bari barahungiye.
Ni igihe gito cyari gishize igihugu cyivuye mu icuraburindi, kandi abo banyeshuri bari bari hagati y’imyaka 17 na 22 birumvikana ko bari bazi amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ndetse bari bazi ko amoko yakoreshwaga ku butegetsi bwariho ubwo Jenoside yabaga na mbere yayo. Byarashobokaga ko buri wese ahagaruka akavuga ngo njye ndi uyu n’uyu ariko bose baryumyeho, bahitamo kuvuga ko ari Abanyarwanda.
Ni ibintu umuntu wese yumva akagira ngo byari byateguwe, cyangwa aba banyeshuri bari bazi ko bari buterwe baravuga ngo tuze kuvuga ko turi Abanyarwanda, nyamara abarokotse icyo gitero bakubirwa ko nta kintu bavuganyeho yewe batari banikanze abo Bacengezi wenda ngo babe baganiriye uko bakwitwara baramutse batewe.
Urimubenshi Emmanuel, wigaga mu mwaka wa gatandatu yavuze ko bumvise amasasu y’Abacengezi bari gusubiramo amasomo nimugoroba. Yari ari gusobanurira bagenzi imbere ku kibaho, kuko bari bafite ibazwa umunsi ukurikiraho, ariko bagira ngo ni ibisanzwe kuko bari basanzwe bumva amasasu mu duce twari twegereye ikigo.
Ati “Ubundi byatangiye turi gufata amafunguro yo ku mugoroba ariko ntitwamenya ibyo ari byo, kuko twabonye abantu benshi badasanzwe bambaye imyenda ya gisirikare tudasanzwe tumenyereye, ariko hafi aho hari Ikigo cya Gisirikare, muri icyo gihe nta mashanyarazi yabaga muri icyo gice.”
“Uwabonaga umuriro yabaga afite moteri cyangwa umurasire w’izuba, twebwe twagiraga moteri, twari tumenyereye ko iwacu mu kigo haza abasirikare gucomeka amaradiyo, ubwo twagize ngo nibo ariko tukabona ntitubamenyereye ariko ntitwabyitaho.”
Urimubenshi yavuze ko bakomeje bajya gusenga nyuma bajya mu ishuri gusubiramo amasomo ahagana Saa Mbili z’ijoro, batangira kumva amasasu bafata umwanzuro wo kujya munsi y’intebe hashize umwanya muto Abacengezi barinjira.
Ati “Batangiye kurasa mu birahure bitangira kutugwaho, amasasu twumva yabaye menshi hakurya ku Kigo cya Gisirikare, twumva ko ibintu byakomeye. Mu minota mike nibwo hinjiye abagabo babiri umwe yambaye ipantalo ya gisirikare, hejuru yambaye umwenda usanzwe yitwikiye isume, undi na we yari yambaye umwenda wa gisirikare hejuru hasi ari umwenda usanzwe afite igitenge.”
Urimubenshi yakomeje agira ati “Bahagaze imbere yacu umwe avuga mu Gifaransa ati ‘Est ce que vous me connaissez? Vous allez me voir’ bivuze ngo Ese muranzi? Mugiye kumbona, batubwira nabi cyane badutuka batubwira ko twaborohereza akazi Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi bakajya ukwabo.”
Abo banyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu bahisemo guceceka, nyuma y’akanya gato umwe muri bo witwaga Mujawamahoro Marie Chantal, arababwira ati “Twese turi Abanyarwanda”, baramwica bakomeza no kurasa abandi, bose barongera baryama hasi bameze nk’abapfuye, Abacengezi nibwo basohotse bajya mu mwaka wa gatanu.
Abanyeshuri bo mu wa gatanu na bo bumvise amasasu mugenzi wabo waje no guhitanwa n’icyo gitero witwaga Ndemeye Valens, abagira inama yo kujya munsi y’intebe kugira ngo amasusu atabafata, nyuma y’iminota 15 nibwo hinjiye Abacengezi.
Ukurikiyimfura Adolphe, wigaga mu wa gatanu yavuze ko mu ishuri ryabo hinjiyemo Abacengezi babiri umwe afite imbunda undi afite grenade, hanze hasigara umwe wari uri mu idirishya afite inkota, maze basaba ko bakwitandukanye babaha igisubizo nk’icyo abo mu wa gatandatu batanze.
Yagize ati “Barinjiye badusaba kwitandukanye, ariko hari umunyeshuri twiganaga witwaga, Benimana Hélène, wavukaga muri ibyo bice bari bamumenye, bamusaba ko yaborohereza akabereka Abatutsi, arababwira ngo nta Mututsi uhari nta n’Umuhutu uhari twese turi Abanyarwanda, niko kumwica bica n’undi witwaga Mukarutwaza Séraphine, Ndemeye Valens we yishwe na grenade bateye turi gusohoka.”
Ukurikiyimfura yavuze ko babanaga neza ku ishuri kandi nta vangura ryahabaga, ndetse ko bahoraga bahabwa inyigisho zo kunga ubumwe bagasenga, ibyo bikaba biri mu byabafashije kwanga kwitandukanya bakavuga ko bose Abanyarwanda kandi batabiganiriyeho.
Bitewe n’ubutwari bwaranze abo banyeshuri Leta y’u Rwanda ubwo yatangazaga Intwari z’Igihugu bwa mbere mu 2001, yahisemo gushyiramo Abanyeshuri b’i Nyange bashyirwa mu cyiciro cy’Imena.
Urimubenshi yavuze ko nyuma y’igitero barokotse, bitari byoroshye gukira ibikomere yaba ibyo ku mubiri no ku mutima ndetse ko ubwoba bwari bwinshi, ariko leta yababaye hafi ibitaho ibishyurira ibitaro, ikabatangaho urugero hose ibyabafashije gukira.
Ati “Nyuma ya ririya joro ubwoba bwari bwinshi cyane, hari n’igihe twabaga turi kwa muganga twakumva inzugi zifungutse tukikanga ariko leta yatubaye hafi cyane, ni yo yishyuye ibitaro yaba abakomeretse bikomeye n’abakomeretse byoroheje twese yaratwishyuriye, yatuvuje ahashoboka hose.”
“Rero leta yatubaye hafi ishyigikira ubumwe, ikabitangaho urugero rero iyo wagize ibyago ukabona umuntu ukuba hafi birafasha cyane, noneho nyuma gato leta yafashe icyemezo cyo kugira Intwari abanyeshuri bari bari mu ishuri ubwo Abacengezi bazaga, ibyo rero biragukiza kuko njye nta nubwo numvaga ko umuntu yakwitwa Intwari akiriho.”
Abanyeshuri bishwe bazize igitero cy’Abacengezi ni barindwi, barimo abishwe ku wa 18 Werurwe 1997 batandatu n’undi wapfuye mu 2001 azize ibikomere by’icyo gitero.
Amashuri yombi yigagamo abanyeshuri 47, abakiriho ni 39 kuko harimo mugenzi wabo wapfuye mu 2018 azize uburwayi.
Abasigaye bashinze ishyirahamwe ryitwa Komezubutwari, ndetse harimo n’abari mu nzego za leta kuko Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel wigaga mu mwaka wa gatandatu ari mu barokotse igitero cy’Abacengezi.

