Mu makuru akomeje kuvugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro, haravugwa ko umuhanzikazi Bwiza yaba yarafatiwe i Rembo, mu Mujyi wa Kigali.
Aya makuru yatangiye gucicikana mu masaha ya vuba, aho bamwe mu bantu begereye iby’uyu muhanzi bavuga ko hari ibikorwa by’umutekano byabereye muri aka gace, bikaba byaravuzweho ko bifitanye isano n’ifatwa rye.
Gusa, kugeza ubu yaba bwiza cyangwa abashinzwe kureberera inyungu ze cyangwa ubuyobozi buragira icyo butangaza ku mugaragaro cyemeza cyangwa gihinyuza ayo makuru.
Bwiza ni umwe mu bahanzi b’abakobwa bagezweho mu Rwanda, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake, bikaba bitumye aya makuru akomeje guteza ururondogoro mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Abakunzi be n’abakurikirana imyidagaduro bakomeje gusaba ko haboneka itangazo ryemewe risobanura neza ibyabaye, kugira ngo hirindwe gukwirakwiza amakuru atari yo.
Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru, tubagezeho amakuru mashya uko agenda amenyekana

