Nyuma y’umukino wahuje Arsenal na Liverpool, umukobwa ukomoka muri Peru, uzwi ku izina rya Fiorella Viñas, yatangaje amagambo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko azaryamana n’umugabo wese uzabishaka mu gihe Arsenal yaba idatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) uyu mwaka.

Fiorella Viñas yamenyekanye cyane mu 2006, ubwo yahabwaga ikamba rya Miss Peru, anahagararira igihugu cye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe 2006. Kuva icyo gihe, yakomeje kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho akunzwe n’abarenga miliyoni eshatu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ubwo yari live kuri Instagram, Fiorella yagaragaje urukundo rudasanzwe akunda ikipe ya Arsenal, nubwo imaze imyaka igera kuri 20 idatwara igikombe cya shampiyona. Yavuze ko n’ubwo hari abakeka ko itazabigeraho, we akomeje kuyizera.
Yagize ati:
“Ndabizi ko hari abatazumva ibyishimo mfite, ariko kuba turi imbere y’amakipe adukurikiyeho amanota atandatu, kandi ukabona ikipe ifite ubushake bwo gutsinda buri mukino, birampa icyizere gikomeye.”
Yakomeje avuga ko yizeye ko abakunzi ba Arsenal bakunda kwiyita ‘Abarashi’ bazamwenyura umunsi bazaba bateruye igikombe cya shampiyona.

Mu bibazo byabajijwe n’abamukurikiye, umwe mu bantu bagera ku 89,000 bamukurikiye live, yamubajije icyo azakora mu gihe Arsenal yaba idatwaye igikombe. Fiorella yasubije atazuyaje agira ati:
“Igihano nihaye ni uko nazaryamana n’umugabo wese wabishaka. Ariko nizeye ko ikipe izatwara igikombe, kandi ni ikibazo cy’igihe gusa.”
Aya magambo ya Fiorella Viñas yakomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, akurura impaka zitandukanye mu bakunzi b’umupira w’amaguru n’abamukurikira

i

